Uko wahagera

Koreya Zombi Zasubukuye Ibiganiro


Koreya zombi zongeye kuvugana bwa mbere nyuma y’imyaka ibiri. Abategetsi ba Koreya y’epfo yatangaje ko bagenzi babo ba ruguru babahamagaye uyu munsi kuri telefoni bakoreshaga mu bihe by’amakimbirane akomeye.

Iyi telefoni iri mu gice bita “Zone Demilitarisee” kitarangwamo ibikorwa bya gisilikali ku mupaka w’ibihugu byombi. Yaherukaga gukoreshwa mu kwezi kwa kabili mu 2016. Koreya ya ruguru ni yo yari yarayifunze.

Hagati aho, Koreya y’Epfo yasabye iya ruguru gukorana inama yo mu rwego rwo hejuru kuwa kabili w’icyumweru gitaha. Niramuka ibaye, izaba ari yo nama ya mbere kuva mu kwezi kwa 12 mu 2015.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG