Uko wahagera

Perezida Biya wa Kameruni Yihanangirije Abatavugarumwe Nawe


Perezida Paul Biya wa Kameruni
Perezida Paul Biya wa Kameruni

Perezida wa Kameruni Paul Biya yavuze ko azarwanya yivuye inyuma abakoresha iterabwoba bose barwanira gutandukanya igihugu cye cyangwa bacyihishemo kugira ngo bagabe ibitero mu bihugu bituranye na Kameruni.

Biya yabivuze mu butumwa yongeye kwumvikanishamo ko yiteguye ibiganiro n’abavuga ururimo rw’icyongereza mu gihugu cye. Cyakora igisilikare cye ngo ku ruhande rwacyo kizahangana n’abitandukanyije bafite intwaro barwanira ubwigenge bw’intara zivugwamo ururimi rw’icyongereza.

Perezida Biya avuga ko biri mu nshingano ze gukora ku buryo ibintu bisubira mu buryo, abaturage bakabaho mu mahoro, mu gihugu gifite ubumwe. Niyo mpamvu yatanze amabwiriza ko abantu bose bafashe intwaro, bakoze urugomo cyangwa barushishikarije abandi, bagomba kurwanywa ubutaruhuka kandi bashyikirizwa ubutabera.

Biya yavuze ko yasabye guverinema kujya mu biganiro byubaka n’abavuga icyongereza kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo kubyo basabye. Cyakora yongeyeho azarimbura abo bose bafashe intwaro barwanya igihugu. Yongeye gushimangira ko kizakomeza kuba kimwe ntawe uzagicamo ibice.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG