Uko wahagera

Televisiyo ya leta ya Irani yavuze ko abantu 10 biciwe mu myigarambyo irwanya guverinema yadutse mu turere twose mu gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Ayo makuru ntabirenzeho yatangagaje.

Mu gitondo cyo kuwa mbere, ibiro ntaramakuru bya Irani, ILNA, byasubiyemo ibyavuzwe n’umudepite wa Irani ko abantu babiri barashwe bagapfa muri iryo joro mu mujyi wa Izeh. Ni umujyi uhererye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Cyakora yari ataramenya uwari inyuma y’urwo rusasu.

Izo mpagarara zatangiriye ku myigaragambyo y’abantu bake kuwa kane w’icyumweru gishize, i Mashhad, umujyi wa kabiri mu bunini wa Irani, mbere yo gukwirakwira mu bindi bice by’igihugu.

I Mashhad higanje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Hassan Rouhani.

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump buvuga ko bufite impungenge z’uko Irani yahagaritse itumanaho ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe guhosha imyigaragambyo

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG