Uko wahagera

Ingabo za Kameruni Zabohoje Abaturage 17


Ingabo za Kameruni zabohoje abaturage 17 bari bagizwe ingwate n’imitwe yitwaje intwaro iva muri Repubulika ya Centrafurika. Umuntu umwe yishwe. Bane bakomerekeye muri ubwo bushyamirane hagati y’abasilikare n’abari barashimuse abo bantu.

Kameruni ivuga ko abaturage bayo babarirwa mu magana bakigizwe ingwate. Imodoka zitwara indembe zihutiye gutwara abakomerekeye muri ubwo bushyamirane bwabereye muri leta ebyeri zo ku mupaka wa Centrafurika. Zabajyanye ku bitaro by’Abamisiyoneri b’Abanyanoruveji biri mu mujyi wa Ngaoundere mu gihugu cya Kameruni.

Muganga Yali Bin Yamazani ukora kuri ibyo bitaro, yavuze ko abahagejejwe bose bafite ibikomere byaturutse ku masasu. Yavuze ko bane muri abo barwayi badashobora guhitanwa n’ibyo bikomere n’ubwo bavunitse amaboko n’amaguru.

Ahmed Ousseni, umunyemari ufite imyaka 24, yavuze ko bakomeretse ubwo ingabo za Kameruni zagabaga igitero ku birindiro by’imitwe ifite intwaro yo muri Centrafurika; yamutwaye we n’icuti ze ikabamarana amezi abiri mu bihuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG