Uko wahagera

Muri Libiriya Baratora Perezida mu Cyiciro cya Kabiri


Uyu ni kandida George Weah w'ishyaka "Coalition for Democratic Change".

Muri Libiriya, abaturage biriwe mu cyiciro cya kabili cy’itora ry’umukuru w’igihugu mushya. Uwo ni ugomba gusimbura Perezida Ellen Johnson Sirleaf, warangije manda ebyiri atagomba kurenza nk’uko itegeko nshinga ribitegeka.

George Weah, uzwi cyane mu mupira w’amaguru ku isi, ahanganye na Joseph Boakai, visi-perezida wa Repubulika ucyuye igihe. Weah na Boakai bafite umwihariko ko bombi ari abo twakwita nka ba “kavukire.” Abayoboye Liberiya bose bakomoka ku Birabura bahoze ari abacakara muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, usibye Samuel Doe wenyine wabaye umukuru w’igihugu kuva mu 1980 kugera mu 1990.

Aya matora narangira neza, bizaba bibaye ubwa mbere mu myaka irenga 70 Liberiya ibonye ihererekanya–butegetsi mu ituze. Mu cyiciro cya mbere ku italiki ya 10 y’ukwa cumi gushize, George Weah, ufite imyaka 51 y’amavuko, yabaye uwa mbere n’amajwi 38%. Joseph Boakai, w’imyaka 73 y’amavuko, yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 28%.

Abatavuga rumwe na Weah bamurega ko “adafite ubunararibonye mu mitegekere.” Naho abanenga Boakai bavuga ko “nta kintu kigaragara yakoreye rubanda” mu myaka 12 amaze ari visi-perezida wa Johnson Sirleaf.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG