Uko wahagera

Rwanda: Aba FDU Barikoma Ubushinjacyaha Kutubahiriza Amategeko


Abayoboke ba FDU INkingi mu rukiko
Abayoboke ba FDU INkingi mu rukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasaba ikindi gihe cy’ukwezi cy’ifungwa ry’agateganyo ku barwanashyaka ba FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Buravuga ko butararangiza iperereza ry’ibanze. Abaregwa n’ababunganira barasanga ubusabe bw’ubushinjacyaha nta shingiro bufite bagasaba kubarekura by’agateganyo. Ubutabera bubakurikiranyeho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho. Ni ibyaha abaregwa basanga bishingiye kuri politiki.

Mbere y’uko ubushinjacyaha busobanura impamvu zituma busaba ubugira kabiri indi minsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo igihe bugikora iperereza Me Gatera Gashabana na mugenzi we Me Antoinette Mukamusoni bunganira abaregwa batangiranye inzitizi basaba ko umucamanza yazisuzuma.

Me Gashabana yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwatanze ikirego igihe cyararenze. Yavuze ko icyemezo gifunga by’agateganyo abaregwa cyarangiye ku itariki ya 3/12 uyu mwaka ubushinjacyaha butanga ikirego ku itariki ya 08/12. Me Gashabana ashingiye ku ngingo z’amategeko arasanga abo yunganira bafunzwe bi nyuranyije n’amategeko agasaba urukiko guhita rubarekura nta yandi mananiza bakurikiranwe bidegembya.

Abaregwa biburanira Bwana Papias Ndayishimiye na Norbert Ufitamahoro na bo babwiye urukiko ko basanga bagombye kurekurwa bakurikije ibyo amategeko ateganya.Bavuze ko bari aho batagombye kuba bari.

Ubushinjacyaha bwemera ko bwakoze amakosa yo kurenza ga igihe cyo gutanga ikirego. Buravuga ko habayeho uburangare kuwagombaga kuba yaratanze ikirego gusa bugashimangira ko ibyemezo byafashwe kuri uru rubanza byagaragaje ko hariho impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bikomeye bishobora gushyirwa mu cyiciro cy’ibyaha by’ubugome. Bwifuza ko urukiko rwazabisuzuma rukazategeka ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Me Gashabana yavuze ko amategeko agomba gufatwa uko ari atagenekerezwa maze avuga ko ibyo umushinjacyaha asobanura nta shingiro bifite. Yabwiye urukiko ko ibyemezo ubushinjacyaha bushingiraho byataye agaciro naho ku kuba baregwa ibyaha bikomeye na byo kugeza ubu amategeko aracyabafata nk’abere igihe cyose batarahamwa n’ibyaha.

Mugenzi we Me Mukamusoni na we yisunze ingingo z’amategeko yibukije ko amagambo umuburanyi yivugiye mu rukiko amutsindisha. Avuga ko ubushinjacyaha bwagize uburangare kandi na cyo ubwacyo ari icyaha.

Ubushinjacyaha bwasubiranye ijambo busobanura ko iyo ukwezi kurangiye hataratangwa ikirego abaregwa bashobora kurekurwa ku byaha byoroheje, na ho ku byaha bikomeye bikabarirwa mu mezi atandatu mu gihe ku byaha by’umugome ho byategereza ko umwaka urangira bakabona kurekurwa.

Umucamanza yavuze ko izi nzitizi azazisuzumira hamwe n’imiburanire y’urubanza.

Nta bisobanuro bishya ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko ku ngingo yo gusaba ko abarwanashyaka ba FDU Inkingi bongererwa ukwezi kw’ifungwa ry’agateganyo.

Bwongeye gusubira mu magambo y’ubushize ko mu gihe cy’ukwezi bwasabye butarangije iperereza. Bwongeye kuvuga ko iyi dosiye isaba iperereza mu bihugu byo hanze n’imbere mu gihugu. Buravuga ko hari ubutumwa abaregwa bahererekanyaga ku matelefone n’abantu bari hanze y’u Rwanda kandi ko bugishaka ibyitso n’abatangabuhamya.

Ubushinjacyaha bubwiye ubugira gatatu urukiko ko kurekura abaregwa bashobora kugira uruhare rwo gusibanganya ibimenyetso, kwihisha ubutabera no kuba bakongera gusubira mu byaha bubarega.

Ni imvugo abaregwa n’ababunganira basanga idafashije na gato kuko bavuga ko nta bimenyetso bishya bugaragaza bwagezeho mu gihe bamaze bafunzwe.

Bwana Boniface Twagirimana Vice Prezida wa Mbere w’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yabwiye urukiko ko uburyo afunzwemo muri gereza ya Mageragere bumushyira mu gihirahiro cyo kumenya niba koko akiri umwere cyangwa se yarahamwe n’ibyaha .

Yavuze ko muri gereza bafungiwemo harimo na kasho bamumaranyemo iminsi irindwi kandi ko yaje avuye muri Kasho. Aravuga ko abashinzwe umutekano baketse ko afite telephone avuganiraho n’abo hanze. Visi Prezida wa Mbere wa FDU yabwiye umucamanza ko mu bihe bitandukanye ubutegetsi bwa Gereza ya Mageragere bwagiye bukoresha amanama bugakangurira imfungwa n’abagororwa kugendera kure abarwanashyaka ba FDU Inkingi bahafungiwe. Yavuze ko babafata nk’abanzi b’igihugu.

Bwana Twagirimana yavuze ko aho muri Kasho bajya bamukubita ati “sindamenya niba abo bamfungira muri kasho ya gereza bafite amategeko yabo yihariye bagenderaho. Ati turi imbere y’ubutabera twibwira ko bushobora kumva akababaro k’abanyarwanda”

Umucamanza yavuze ko ibyo bireba amategeko n’amabwiriza y’imbere muri gereza. Avuga ko urukiko rwabisuzuma igihe rwabiregewe”.

Naho Bwana Fabien Twagirayezu, ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu muri FDU na we yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha butagombye gukora icyo yise kuza kubigiraho kwica amategeko ahubwo bwagombye kubigiraho kuyubahiriza.

Kuba no mu yindi minsi uruhande rwiregura ruvuga ko ubushinjacyaha bwahonyanze amategeko ku bushake kandi ntihagire igikorwa, kuri uyu mukangurambaga wa FDU Inkingi abibumbira mu mvugo ya Kinyarwanda agira ati “ Bimeze nka wa mwana uri iwabo uvuna umuheha akongezwa undi”.

Ku kuba ubushinjacyaha buvuga ko bugikora iperereza abaregwa bose ntibemeranya na bwo. Baravuga ko ibibaranga birimo amatelefone na za Mudasobwa bwabifashe kera kandi ko bwagombye kuba bwarabonye ibyo bwifuza. Barabwikoma ko butagaragaza umwe ku wundi icyo bumaze kugeraho ngo buhereho bwaka ikindi gihe cy’ifungwa ry’agateganyo.

Kuri Bwana Norbert Ufitasmahoro wiburanira icyaha ni gatozi. Yasabye ko barekurwa abandi bukekaho ibyaha bazaboneka bakazakurikiranwa ukwabo.Arakeka ko gukomeza kubafunga ari icyo yise umugambi w’ubushinjacyaha wo kubacira mu gihugu cya gereza cyangwa se ari uburyo bwo gutinya abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo n’uwari kubigerageza ahereho aceceka.

Me Mukamusoni aravuga ko abaregwa basa n’aho bategereje umuntu batazi ngo azafatwe babone kuburanishwa. Yagize ati “Niba koko ubushinjacyaha ari umuburanyi nkatwe ajye afatirwa ibihano igihe yatindije urubanza nk’uko natwe tubihanirwa. Yasoje asaba ko abaregwa barekurwa kuko batatoroka ntacyo bishinja.

Me Gashabana yabajije umucamanza ati “ Muzashingira kuki mufata icyemezo gikomeza gufunga abo twunganira? Kubera ko ubushinjacyaha bwabisabye gusa?”

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kubw’imiterere ya dosiye ikomeye budategetswe kugaragaza mu ruhame ibyo bugezeho mu iperereza kuko bishobora gutuma bumena ibanga ry’akazi. Bwagize buti “ Natwe ntitwishimiye kwishyiraho uwo mutwaro wo gukomeza kubafunga dufite amadosiye menshi tugomba gukoraho, ahubwo nuko dosiye ibarega ifite umwihariko udasanzwe”.

Me Gashabana yahise yaka ijambo risoza avuga ko ubushinjacyaha budakwiye kwihisha inyuma y’ibanga ry’akazi bugamije guhungabanya uburenganzira bw’abaregwa. Yabwikomye ko bwirengagiza ko n’abanyamategeko bagira ibanga ry’akazi kandi bagomba kugaragarizwa ibimaze kugerwaho mu iperereza.

Iri tsinda ry’abarwanashyaka barindwi ba FDU Inkingi ryatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka. Bararegwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Uretse iri tsinda hari n’irindi ry’abarwanashyaka batatu ba FDU Inkingi barimo Bwana Theophile Ntirutwa uhagarariye FDU mu mujyi wa Kigali na bo baregwa ibyaha bimwe.

Ni ibyaha bose bahakana bivuye inyuma bakavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa byahimbwe n’ubutegetsi mu mugambi wo gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.

Ku itariki ya 20 z’uku kwezi ni bwo umucamanza azatangaza icyemezo kirekura cyangwa kigumisha mu buroko by’agateganyo abaregwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG