Uko wahagera

Bamwe mu ba FPR Basaba Afurika Kwikubita Agashyi


Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Loiuse Mushikiwabo, ari mu nama ya FPR.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Loiuse Mushikiwabo, ari mu nama ya FPR.

Inama nkuru y'ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi yakomeje i Kigali mu Rwanda. Kuri uyu munsi wa Kabiri abateraniye mu nama bunguranye ibitekerezo by'uburyo u Rwanda rwakomeza gutera imbere. Bongeye kwikoma ibihugu bya rutura ko ari byo nyirabayazana wo kuba umugabane wa Afurika udatera imbere. Ku rundi ruhande na none, barasanga hageze ko bimwe mu bihugu bya Afurika byikubita agashyi

Ku munsi wa Kabiri w’iyi nama nkuru y’ishyaka FPR Inkotanyi, abarwanashyaka kuri uyu munsi bunguranye ibitekerezo by’uburyo iterambere ry’u Rwanda ryazakomeza gusagamba mu yindi myaka 30 iri imbere ndetse no kurengaho. Iyi nama iteraniyemo abatari bake mu rubyiruko. Abafata amajambo barahuriza ku kuba ejo hazaza h’u Rwanda hagombye gushingira ku rubyiruko. Baranareba uburyo imibanire y’u Rwanda n’amahanga ihagaze.

Mme Louise Mushikiwabo, umwe mu bari mu biganiro bya none, yasobanuye uburyo nyuma ya 1994 u Rwanda rwakunze kunyura mu bihe bitoroshye. Aravuga ko imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ndetse n’ibihugu bya rutura bitigeze byifuza ko u Rwanda rwagera aho rugeze mu iterambere. Agashimangira ko rwakoze ikinyuranyo.

Ministre w’ububanyi n’amahanga icyarimwe n’umuvugizi wa guverinoma yagarutse kuri bimwe mu birego u Rwanda rukunze gushinjwa n’amahanga. Birimo iby’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana; kandi yizeza ko bitazigera bica intege u Rwanda

N’ubwo abari mu biganiro bya none bakunze gutunga agatoki ibihugu bya rutura kuba nyirabayazana wo gutuma umugabane wa Afurika udatera imbere, na bo ntibabuze kwitunga agatoki. Barashingira ku makimbirane adashira hagati y’igihugu gituranyi n’ikindi ku mugabane wa Afurika..

Kuri iyi ngingo ministiri w’ububanyi n’amahanga icyarimwe n’umuvugizi wa guverinoma aravuga ko u Rwanda avugira kugendera kure y’icyo yise udupolitiki two munsi y’inzira.

Izi mvugo z’uyu mutegetsi zirasa n’izica amarenga y’uburyo imibanire y’u Rwanda na bimwe mu bihugu bituranyi yifashe kugeza ubu. Aravuga iby’aya makimbirane y’ibihugu bituranyi ku mugabane wa Afurika mu gihe kuva 2015 na magingo aya imibano y’u Rwanda n’Uburundi ikomeje kuba ndanze. Ni na cyo kimwe n’u Rwanda na Uganda muri uyu mwaka dusoza wa 2017 hakomeje kuvugwa icyuka kibi mu mibanire y’ibihugu byakunze gusangira akabisi n’agahiye.

Ibi biganiro nyunguranabitekerezo kuri ejo hazaza h’u Rwanda, umukuru w’ishyaka icyarimwe n’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame arasaba ko bitazaba amasigaracyicaro.

Biteganijwe ko isoza ry'iyi nama nkuru y’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi rihurirana n’isabukuru y’imyaka 30 rimaze rishinzwe. Ni na bwo kandi hitezwe amatora y’abategetsi bakuru b’ishyaka kuri uyu wa Gatandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG