Uyu munsi ku cyumweru, mu bice bimwe by’ibihugu by’Abarabu, hongeye kuba imyigaragambyo yamagana icyemezo cya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyo kwemera Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Isiraheli.
Ingabo zishinzwe umutekano za Libani hanze y’Ambasade y’Amerika i Beirut, zateye amazi n’ibyuka biryana mu maso mu bigaragambyaga. Zari zigambiriye, gusubiza inyuma Abanyalibani n’Abanyepalestina bigaragambyaga. Abo bigagaragambya batwitse ishusho rya Trump hamwe n’amabendera y’Amerika na Isiraheli.
Muri Indonesiya ituwe n’abayisilamu benshi kw’isi, abantu ibihumbi bigaragambije hanze y’ambasade y’Amerika mu murwa mukuru Jakarta. Ni mu gihe indi myigaragambyo yabaye muri Yorudaniya,Turukiya, Pakistani, Malaysia, Misiri no ku butaka bw’Abanyepalestina buhana imbibi na Isiraheli.
Polise mu mujyi wa Gothenburg muri Suede, yataye muri yombi abantu batatu bivugwa ko bateraga bombe z’imiriro ku rusengero rw’Abayahudi.
Umuvugizi wa Polise yavuze ko harimo gukorwa iperereza kuri izo ntwaro zakoreshejwe. Nta muntu wahakomerekeye.
Abategetsi i Stockholm, bavuze ko umutekano wakajijwe hafi y’urusengero mu murwa mukuru wa Suede.
Facebook Forum