Uko wahagera

Abatalibani Bateye Utwatsi Icyifuzo cya Leta y’Afuganistani


Isanamu y'Abatalibani

Ibiro bishinzwe ibiganiro by’amahoro muri Afghanistan byemereye ubuyobozi bw’Abatalibani gushinga ibiro by’intumwa zabo mu murwa mukuru Kabul cyangwa ahandi hose bahitamo mu gihugu, mu rwego rwo kugerageza gutangiza ibiganiro by’amahoro.

Icyo cyifuzo cya leta cyahise cyamaganirwaga kure n’Abatalibani bavuze ko, umwanzi wabo ari ingabo z’Abanyamerika z’imitse ubutegetsi bw’i Kabul.

Zabihullah Mujahid uvugira abatalibani yabwiye Ijwi ry’Amerika ko igikenewe kuri ubu ari ukwirukana ingabo z’amahanga zateye igihugu.

Yagize ati “ntidukeneye gufungura ibiro I Kabul kuko icyakabiri cy’Afghanistani kiyoborwa natwe; bivuze ko dufite ibiro hafi hose mu gihugu.”

Icyifuzo cya leta gisaba abatalibani gufungura ibiro I Kabul, cyatangajwe na Mohammad Akram Khapalwak, wavuze ko guverinema yiteguye gutangiza ibiganiro by’amahoro.

Yasabye abatalibani guha amahirwe ibyo biganiro nta mananiza abayeho.

Uyu muyobozi abayobozi b’uwo mutwe ufatwa nkurintagondwa bari mu bihugu bitandukanye birimo Qatar na Pakistani kwemera ubutumire bwa guverinemo k’ubwinyungu z’abaturage n’igihugu muri rusange.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG