Uko wahagera

Amategeko Akaze Azacecekesha Itangazamakuru mu Rwanda


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Mu nama nyunguranabitekerezo bakoze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri abanyamakuru bo mu Rwanda barasanga icyaha cyo gusebanya kitagombye kujya mu gitabo cy'amategeko ahana ahubwo cyajya mu mategeko mbonezamubano. Baravuga ko nikigumamo nk'uko bigaragara mu mushinga w'itegeko bizacecekesha itangazamakuru.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’imiryango y’abanyamakuru mu Rwanda yahuje abakora uwo mwuga n’abayobozi bawo.

Ni inama ifatwa nk’umwanya mwiza mu gutanga ibitekerezo ku mushinga w’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha uri kwigwa mu nteko ishinga amategeko. Abanyamakuru ku bibareba bibanze kuri zimwe mu ngingo z’iri muri uwo mushinga w’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha ndetse n’ibihano. Twavuga nk’ingingo ku165,169, 254, na 257

Dufashe nk’ingingo ya 254 ijyanye no gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu. Ivuga ko umuntu wese ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri uwo murimo, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitageze ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Niba gukoza isoni byabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu, ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byikuba kabiri.

Iyi ngingo kimwe n’izindi abanyamakuru barasanga zitagombye kujya mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ahubwo zikaza mu mategeko mbonezamubano.

Bagasanga ko kuzigumishamo byaba umwanya mwiza ku butegetsi mu kubangamira bikomeye ubwisanzure bw’itangazamakuru icyarimwe no kwihunza ishingano ku bategetsi.

Indi ngingo abanyamakuru basanga iteje urujijo ni iya 257 irebana no gutuka cyangwa gusebya perezida wa repubulika. Na yo ivuga ko umuntu wese utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000).

Kuri Bwana Robert Mugabe umuyobozi w’ikinyamakuru Great Lakes Voice we agasanga bisa n’ibidashoboka ko umunyamakuru mu Rwanda yagera kuri urwo rwego uretse icyo yita gushaka kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo harimo n’abanyamategeko. Me Mukeshimana Marie Louise ubarizwa mu muryango utari uwa leta utanga ubufasha mu by’amategeko Legal Aid Forum yagiriye inama abanyamakuru yo gushyira hamwe bakazamenya uburyo bazumvisha inteko ibyo basaba ariko anabibutsa ko icyaha cyakorewe mu ruhame bigoye ko cyashyirwa mu mategeko mbonezamubano.

Abanyamakuru baratanga ibitekerezo kuri iyi ngingo y’uburyo icyaha cyo gusebanya cyavanwa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha kigashyirwa mu mategeko mbonezamubano, gusa aho bigeze hari n’abagaragaza ugutakaza icyizere gukomeye bakavuga ko ubutegetsi busa n’ubutitaye ku itangazamakuru.

Bwana Cleophas Barore umuyobozi w’utwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda yasobanuye ko nyuma y’ibi bitekerezo binyuranye by’abanyamakuru kuri uyu mushinga w’itegeko hazajyaho akanama kakabinononsora kakabishyikiriza inteko ishinga amategeko.

Ukurikije umurongo itangazamakuru rihagazeho kuri iyi ngingo yo gusebanya ikomeje guteza impaka, abanyamakuru ntibashyigikiye ko icyaha cyo gusebanya cyakurwaho ariko barifuza ko nk’uko bisanzwe ibibazo byabo byakomeza gukemurwa n’urwego rwabo rwigenzura. Urwego ruravuga ko kuva rugiyeho rwasuzumye ibirego bisaga 50 kandi ntawajyanywe mu nkiko.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu banyamakuru barasabwa kwisuzuma mu bunyamwuga kuko hakiri abakora itangazamakuru rya mumvugire na munyandikire. Ibyifuzo byabo birasaba kubitega amaso rero kuko kugeza ubu u Rwanda rutigeze rusinya amasezerano mpuzamahanga arengera itangazamakuru ni mu gihe hakomeje kwibazwa icyabaye kidasanzwe kigiye gutuma hashyirwa ingufu mu guhana kuruta gukosora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG