Uko wahagera

Intambara z’Amoko muri Etiyopiya


Ikarata ya Ethipia
Ikarata ya Ethipia

Muri Etiyopiya, imirwano yarubuye mu cyumweru gishize hagati y’amoko y’Abaoromo n’Abasomali mu majyepfo y’igihugu. Abantu 20 bayiguyemo. Biratangazwa na radiyo Fana ya leta y'ico gihugu.

Abaoromo n’abasomali ni yo moko yiganje muri Etiyopiya. Mu kwezi kwa cyenda gushize, nabwo bararwanye hapfa abantu amagana. Icyo gihe, imirwano yahagaze ari uko ingabo z’igihugu zibyinjiyemo zijya kuhosha. Zataye muri yombi abantu barenga ijana bo mu moko yombi, babarega kuba nyirabayazana.

Naho Umuryango w’Abibumbye watangaje kw' iyo mirwanyo yo mu kwa cyenda yatumye abaturage bagera ku bihumbi 43 bahunga ibyabo.

Radiyo Fana ntiyasobanuye impamvu y’intambara hagati y’abaoromo n’abasomali. Ariko ababikurikiranira hafi bavuga kw' amakimbirane ahoraho kubera imipaka y’intara zitandukanye batuyemo. Ibibazo by’amazi n’aho amatungo arisha nabyo bikunze gutera impagarara hagati y’amoko muri Etiyopiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG