Uko wahagera

Rwanda: Abandi Barwanashyaka ba FDU Babiri Bazakomeza Gufungwa


Umucamanza mu rukiko rukuru yashimangiye ko icyemezo gifunga by'agateganyo abarwanashyaka ba FDU Inkingi kidahinduka. Aravuga ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite ko bagomba gukomeza gufungwa by'agateganyo. Bwana Theophile Ntirutwa uhagarariye FDU Inkingi mu mujyi wa Kigali na mugenzi we Venant Abayisenga bararegwa ibyaha byo kurema umutwe w'ingabo zitemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki

Iminota ibarirwa muri irindwi ni yo umucamanza mu rukiko rukuru yakoresheje asoma imyanzuro y’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritemerewe gukorera mu Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bamugejejeho. Ni icyemezo abaregwa Bwana Theophile Ntiruta uhagarariye FDU mu mujyi wa Kigali na mugenzi we Bwana Abayisenga Venant bivugwa ko ayihagarariye I Rubavu bakurikiranye bahagaze imbere y’umucamanza.

Uruhande rw’ubushinjacyaha ntirwari ruhagarariwe. Mu cyemezo cye, umucamanza mu rukiko rukuru yahereye ku nzitizi abaregwa bombi bamugejejeho zo kuba bavuga ko yakererewe kuburanisha ubujurire bwabo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka ni bwo umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yanzuye ko Bwana Ntirutwa na mugenzi we Bwana Abayisenga bagomba kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 yemeza ko hari impamvu zikomeye ku byaha baregwa byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Abaregwa bavuga ko bahise bajuririra icyemezo cy’umucamanza kandi ubujurire bwagombye kuba bwarasuzumwe mu gihe cy’iminsi itanu bityo ko kwirengagiza inzitizi zabo byaba ari ukubarenganya nkana.

Umucamanza mu rukiko rukuru aravuga ko izi nzitizi nta shingiro zifite. Aravuga ko abaregwa batagaragaza ko urukiko rwaba rwarirengagije nkana ubujurire bwabo kandi ko iminsi itanu iteganywa n’amategeko yo kubusuzuma ishobora kongerwa bitewe n’indi mirimo y’urukiko.

Umucamanza kandi yavuze ko abaregwa batagaragaza niba hari abandi baba barajuriye nyuma yabo noneho bakabatanga kuburanishwa.

Ku ngingo y’ifungwa ritubahirije amategeko abaregwa bombi uhereye kuri Bwana Abayisenga avuga ko yafatiwe I Rubavu ku itariki 17 /09 n’abantu bambaye sivili bitwaje intwaro bamupfuka ibintu mu maso bamwerekeza ahazwi nko kwa Gacinya I Gikondo mu mujyi wa Kigali. Aravuga ko yahamaze ibyumweru bitatu umuryango we utazi iyo aherereye.

Bwana Ntirutwa na we kuri iyi ngigo y’ifungwa ritubahirije amategeko avuga ko yafatiwe I Kigali ku itariki ya 06/09 n’abantu bambaye gisivili bitwaje intwaro bamupfuka ibintu mu maso bamufungira ahantu hatazwi. Aravuga ko yahamaze iminsi cumi n’irindwi.

Abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi bombi bavuga ko umucamanza wa mbere ibi yabirenzeho afata icyemezo kibafunga. Ubushinjacyaha bwo ariko bukavuga ko inyandiko z’ifatwa zatanzwe n’ubugenzacyaha ari zo zagombye kuba zishingirwaho.

Umucamanza mu rukiko rukuru aravuga ko umucamanza wamubanjirije mu rukiko rwisumbuye I Nyarugenge yasuzumye iyi ngingo asanga abaregwa batafunzwe binyuranyije n’amategeko. Yavuze ko uretse kuba abaregwa babivuga mu magambo gusa naho ubundi ngo nta bimenyetso babitangira ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Aba barwanashyaka ba FDU banaregwa ko bagize uruhare rwo gushakira ubufasha abandi barwanashyaka barimo Papias Ndayishimye na Norbert Ufitamahoro ngo bajye mu mitwe y’iterabwoba. Ubwo bufasha bubarirwa mu mafaranga, impapuro z’inzira n’ibindi. Gusa abafatwa nk’abatangabuhamya na bo mu cyiciro cyabo cyabanje barabihakanye bavuga ko ibyo bavuze babitewe n’iyicarubozo bakorewe muri casho za polisi.

Abaregwa bo Ntirutwa na Abayisenga bakavuga ko iby’ayo mafaranga bitagaragazwa uretse kuyavuga mu magambo gusa nta bimenyetso ubushinjacyaha bubitangira. Baravuga ko n’umutwe w’ingabo ubushinjacyaha bubarega gushinga hanze mu mugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda butawugaragaza mu biwuranga , izina ryawo, ubuyobozi bwawo ndetse n’aho ubarizwa hazwi.

Bagasanga ibyaha baregwa bishingiye ku kuba ari abarwanashyaka ba FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Ubushinjacyaha ariko bukomeza kuvuga ko butabarega bubaziza ko ari abarwanashyaka ba FDU ahubwo ko bubakekaho ibyo byaha.

Umucamanza mu rukiko rukuru yanzuye avuga ko kuri uru rwego impamvu zikomeye ntaho zihurira n’ibimenyetso ahubwo ari ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze.

Yavuze ko bigaragara ko hari impamvu zikomeye zituma abarwanashyaka ba FDU Inkingi bakomeza gukekwaho ibyaha burana n’ubushinjacyahha kandi ko kubera bugikora iperereza bagomba gukomeza kuba bafunzwe by’agateganyo.

Yashimangiye ko icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kidahindutse. Abaregwa bahise basinyira icyemezo cy’umucamanza ku masura bagaragara ko batacyishimiye.

Bwana Theophile Ntirutwa uhagarariye ishyaka FDU Inkingi mu mujyi wa Kigali na mugenzi we Abayisenga bivugwa ko ahagarariye iri shyaka mu burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu biyongereye ku bandi barwanashyaka barindwi na bo bafunzwe. Abo bafunzwe mbere barimo na Bwana Boniface Twagirimana visi prezida wa mbere wa FDU.

Uretse kuba barafashwe bagafungwa mu bihe bitandukanye naho ubundi bose bararegwa ibyaha bimwe byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko byahimbwe n’ubutegetsi mu mugambi wo gusenya no kwikiza iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ishyaka FDU Inkingi ryamamaye cyane mu 2010, umwaka umukuru w’iri shyaka Mme Victoire Ingabire Umuhoza yashakaga guhatana na Prezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu. Ni ingingo itaramuhiriye kuko inkiko z’u Rwanda zamuhanishije gufungwa imyaka cumi n’itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba no kugambirira kuvutsa igihugu umudendezo. Ni ibyaha bavuga ko bishingiye kuri politiki.

Kuri uru rwego birasaba ko Bwana Theophile Ntirutwa na Bwana Venant Abayisenga bategereza urubanza mu mizi ku itariki itaramenyekana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG