Igisasu cy’umwiyahuzi cyaturikiye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Pakistani cyahitanye umwofisiye mukuru muri polise n’abamwungirije babiri.
Abatalibani bo muri Pakistani barwanya Leta, bigambye kuba aribo bagambanye muri icyo gitero cyo kuri uyu wa kane i Quetta mu murwa mukuru w’intara ya Baluchistan.
Polise yavuze ko Hamid Shakeel, umugenzuzi mukuru wungirije waguye muri icyo gitero, yari atashye iwe ubwo bombe yakubitaga imodoka yari arimo, ku muhanda ugendwa cyane wo mu mujyi.
Icyo gisasu cyahitanye abantu 9, barimo abitambukiraga ku muhanda bamwe ndetse banakomeretse bikomeye nk’uko abaganga babivuga.
Uwo mwofisiye wishwe yagize uruhare runini mu guta muri yombi abarwanyi n’abagize amatsinda yitandukanyije akorera i Baluchistan. Ibi umutegetsi mukuru muri polise, Naseeb Ullah yabitangarije abanyamakuru.
Intara ngari ya Baluchistan, iri ku mbibi z’Afuganisitani na Irani, imaze igihe yibasiwe n’inyeshyamba zitandukanyije.
Facebook Forum