Uko wahagera

Perezida Trump na Putin Bazaganira kuri Koreya ya Ruguru


Trump and Putin
Trump and Putin

Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya byatangaje ko Perezida Vladimir Putin na Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bashobora kuzabonana muri iki cyumweru, ubwo bombi bazaba bitabiriye inama ku bukungu izateranira mu mujyi wa Danang mu gihugu cya Vietnam.

Yuri Ushakov, umujyanama mu by’ububanyi n’amahanga wa Perezida Putin yavuze ko hari byinshi byo kuganiraho kandi biteguye kuganira.

Mu ntangiriro z’icyumweru, umuvugizi wa Perezida Putin, Dimitry Peskov yabwiye ibiro ntaramakuru by’Uburusiya RIA ko abo bayobozi baramutse bahuye baganira ku kibazo cya Koreya ya ruguru.

Peskov yongeyehe ko kugeza ubu nta bufatanye buri hagati y’Uburusiya n’Amerika ku bijyanye na Koreya ya ruguru.

Perezida Trump ari mu Bushinwa mu ruzinduko rw’iminsi 12 arimo kugirira ku mugabane wa Aziya. Mw’ijambo yagejeje ku nteko ishingamategeko ya Koreya y’epfo, Bwana Trump yongeye kwihanangiriza Koreya ya ruguru ayisaba guhagarika ubushotoranyi no gukora intwaro za nukiliyeri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG