Uko wahagera

AMISOM Igiye Gutangira Gukura Ingabo Muri Somaliya


Ingabo z'Uburundi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somaliya
Ingabo z'Uburundi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somaliya

Ingabo z’umuryango w'Afurika yunze ubumwe zizatangira kuva muri Somaliya mu kwezi gutaha. Ibi bivugwa n’umuyobozi w’izo ngabo ziri mu butumwa muri icyo gihugu.

Fransisco Madeira mu nama yagiranye n’abanyamakuru i Mogadishu, yababwiye ko abasilikare 1,000 bava mu bihugu byatanze ingabo muri ubwo butumwa, bazatangira kuva muri Somaliya. Abo basilikare baturuka mu bihugu bya Uganda, Uburundi, Etiyopiya, Kenya na Djibouti.

Ibyo bihugu byohereje abasilikare mu mutwe w’ingabo uzwi kw’izina rya AMISOM, bimaze umwaka biburira ko bishobora gukura abasilikare babyo muri Somaliya.

AMISOM imaze igihe ifasha guverinema ya Somaliya guhangana n’umutwe w’abarwanyi al-Shabab. Ni ukuva mu mwaka wa 2007.

Madeira yavuze ko, hazakoreshwa ubushishozi mu gukura abasilikare muri Somaliya, hakorwa ku buryo umutekano w’abanyasomaliya udahungabana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG