Uko wahagera

Igitero kuri Televiziyo Yigenga muri Afuganistani


Televiziyo ya Shamshad
Televiziyo ya Shamshad

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu wigambye ko ari wo wagabye icyo gitero kuri televiziyo Shamshad muri uwo mujyi wa Kabul.

Ababonye ibyabaye bavuze ko igitero cyabaye mu gitondo cyatangiye umwiyahuzi wakekwagaho gutega bombe, aha uburyo abari bateye bwo kwinjira mu nzu.

Ibindi bisasu bitatu byumvikanye biturika muri icyo gihe, aho hari hagoswe. Byamaze amasaha menshi mbere y’uko ingabo, zishinzwe umutekano zirasa abagabye igitero.

Nyuma yo guhagarika ibiganiro byayo, Televisiyo yongeye gutangaza, igira iti: “Igitero kuri Televisiyo Shamshad cyahagaze”.

Umukozi wo kuri iyo televisiyo yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abantu 20 bakomeretse, abenshi ari abakozi b'iyo televiziyo, ko bajyanywe ku bitaro byo mu murwa mukuru w’Afuganisitani.

Amashusho na videwo byafashwe na televisiyo byerekanye ingabo za Afuganisitani ziri mu mutwe “Crisis Response Unit” zihazengurutse zigerageza kwinjira mu mazu, ari na ko zahererekanya ibisasu bikomeye n’abagabye igitero.

Inyeshyamba z’Abatalibani zahakanye zivuga ko nta ruhare zabigizemo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG