Uko wahagera

Sudani y'Epfo Yugarijwe n'Ikena ry’Ibiribwa


Bamwe mu banyagihugu bo muri Sudani y'epfo bavuye kuronswa infashanyo z'ibifungurwa.
Bamwe mu banyagihugu bo muri Sudani y'epfo bavuye kuronswa infashanyo z'ibifungurwa.

Sudani y’epfo ikomeje kugarizwa n’ikibazo cy’ibura ry’biribwa nkuko byemezwa na raporo nshya yakozwe ku bufatanye bw’umuryango w’abibumbye, imiryango ikora ubutabazi na guverinema.

Iyo raporo ivuga ko, umwaka utaha abantu bagera kuri miliyoni 5.1 bashobora kuzahura n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Peter Smerdon, umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM yemeza ko nubwo igihugu kiri mu gihe cy’isarura, ibibazo bishingiye ku mutekano muke n’abaturage bataye ingo zabo, byatumye ikibazo cyo kubura ibiribwa kiyongera.

Iyo raporo ikomeza ivuga ko nubwo hari ibura ry’ibiribwa, muri iki gihe nta kibazo cy’inzara kiri muri Sudani y’epfo. Ibyo ngo ahanini babikesha inkunga zinyuranye z’ibiribwa zagiye zihabwa icyo gihugu.

Icyakora Smerdon yemeza ko nubwo nta kibazo cy’inzara gihari muri iki gihe, hari ibimenyetso bigaragaza ko mu minsi iri imbere igihugu gishobora guhura n’icyo kibazo.

Smerdon avuga ko umubare w’abaturage bashonje wamaze kwikuba kabili, ugereranyije nuko byari bimeze umwaka ushize. Iyo raporo inavuga ko umubare indwara zishyingiye ku mirire mibi nazo zimaze kwiyongera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG