Uko wahagera

Amerika Yemeye Amafranga y'Ukurwanya Iterabwoba muri Sahel


Leta zunze ubumwe z’Amerika zirarahirira kuzatanga miliyoni 60 z’amadolari yo gushyigikira ibikorwa by’ibihugu byo mu karere ka Saheli birwanya iterabwoba.

Ayo mafaranga azatera inkunga umutwe w’ingabo ibyo bihugu byashyizeho mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibyo bihugugu ni: Burkina Faso, Chad, Mali, Mauritania na Niger.

Kuwa mbere, mu nteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU ku bireba uwo mutwe w’ingabo mu karere ka Saheli, ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye Nikki Haley, yumvikanishije neza ko igihugu cya kizatanga ayo mafaranga mu rwego rw’ubufatanye hagati y’impande zombi kugira ngo igikorwa cy’izo ngabo kizagere ku ntego.

Ahamya ko ingabo z’itsinda rya bitanu zigomba kuba iz’ibyo bihugu byo mu karere ubwabyo. Haley yavuze ko yizeye ko ibyo bihugu bizabasha gucunga ibikorwa by’uwo mutwe w’ingabo ku buryo bwuzuye hagati y’imyaka itatu n’itandatu. Cyakora Amerika izaba ikomeje kuzifasha muri icyo gihe.

Mu byumweru biri imbere, inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU, izasuzuma inkunga yo mu byiciro bine ONU izafashamo uwo mutwe w’ingabo kugira ngo uzabashe gukora mu buryo bwuzuye.

Ku italiki ya 14 y’ukwezi kwa 12, ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga bizahurira i Buruseri mu Bubirigi mu nama bizarahiriramo inkunga y’ingabo z’ibihugu bizwi nk’itsinda rya bitanu. Ibyo bihugu birifuza miliyoni 490 z’amadorali akenewe n’umutwe w’ingabo byashyizeho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG