Uko wahagera

Igitero cya Bombe Cyahitanye Barindwi muri Somaliya


Mu gihugu cya Somaliya haravugwa igitero cyahitanye abantu barindwi barimo abasivili batatu, umusirikali w’ingabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe AMISOM n’abarwanyi b’umutwe wa al-Shabab.

Icyo gitero cyabaye mu nkengero z’umurwa mukuru Mogadishu, cyabanjirijwe n’igisasu cyari gitezwe ku modoka y’abasilikari bashinzwe kubungabunga amahoro b’Afurika yunze ubumwe, nkuko byemejwe n’ababibonye.

Liyetona Koloneri Wilson Rono uvugira ingabo za Amisom yemeje ko umusirikali waguye muri icyo gitero aturuka mu gihugu cya Ouganda.

Umwe mu basivili baguye muri icyo gitero ni Jafar Ali Mohamed, wari umunyamakuru akaba n’umwalimu w’Icyongereza. Umuyobozi w’ishuli yigishigaho yemeje urupfu rwe, avuga ko yishwe arashwe mu mutwe.

Umuvugizi wa AMISOM yavuze ko atakwemeza niba abo basivili barishwe n’ingabo zabo cyangwa na abarwanyi ba al-Shabab.

Ihuriro ry’abanyamakuru muri Somaliya ryamaganye urupfu rwa mugenzi wabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG