Uko wahagera

Mu Bushinwa, inama nkuru ya 19 y’ishyaka rya gikomusiti yanditse mu itegekoshingiro ry’ishyaka izina rya Xi Jinping.

Abaye uwa gatatu uhawe ubu buremere nyuma ya Mao Zedong, warishinze, na Deng Xiaoping, wazanye impinduramatwara akomeye mu gihugu, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu. Mao yategetse Ubushinwa kuva mu 1949 kugera yitabye Imana mu 1976. Naho Deng yabutegetse kuva mu 1978 kugera mu 1989.

Ababisesengura bemeza ko inama kaminuza y’ishyaka rimwe rukumbi ritegeka Ubushinwa yakomeje ubutegetsi buri mu maboko ya Xi Jinping, mu gihe yitegura gutangaza ejo kuwa gatatu abandi bantu bagize biro politiki bazamufasha kuyobora igihugu n’ishyaka muri iyi myaka itanu iri imbere. Biro Politiki icyuye igihe igizwe n’abantu barindwi, na Perezida Xi arimo. Ababisesengura barakeka ko abagize biro politiki noneho bashobora kuba batanu gusa, cyangwa se icyenda.

Perezida Xi yatangarije iyo nama nkuru ko ishyaka rizaba ryagize ingabo z’Ubushinwa kimwe mu bisililikali bya mbere ku isi mu 2050.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG