Uko wahagera

Amatora yo muri Kenya Azaba Cyangwa Ntazaba?


Roselyn Akombe wasezeye muri Komiziyo y'Amatora ya Kenya
Roselyn Akombe wasezeye muri Komiziyo y'Amatora ya Kenya

Umwe mu ba komiseri ba Komisiyo y’Amatora ya Kenya, yeguye ku mirimo ye mu gihe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo amatora y’umukuru w’igihugu asubirwemo.

Mu ibaruwa y’ubwegure yashyize ahagaragara, Roselyn Akombe I New York muri Letza zunze ubumwe z’Amerika, yanditse ko akurikije ibyo amaze iminsi abona, asanga amatora ateganyijwe tariki ya 26 atazaba mu mucyo. Yasobanuye ko komisiyo y’amatora itarimo gukorera mu bwisanzure.

Akombe yavuze ko muri komisiyo hari mo umwuka mubi ushingiye kuguhangana hagati y’abakozi n’igitsure bashyirwaho n’abanyapolitike. Mu kiganiro yagiranye na radiyo y’Abongereza BBC, Akombe yavuze ko yahisemo guhunga igihugu nyuma yo guterwa ubwoba akaba ngo yatinyaga ko ashobora kubura ubuzima.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, umuyobozi wa komisiyo y’amatora, Wafula Chebukati, yavuze ko n’ubwo ibyangombwa byose byabonetse bikigoye kwemeza ko amatora azaba mu mucyo no mu bwisanzure.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko nta kibazo abona kizatuma amatora atagenda neza.

Uwo bahanganye Raila Odinga wo mu mu mashyaka y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yikuye mu matora yo mu cyumweru gitaha, avuga ko hari ibimenyetso byerekana ko amatora atazagenda neza hatabaye impinduka mu bagize komisiyo.

Mu majwi yateshejwe agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga, Bwana Kenyatta yari yatsindiye 54 kw’ijana naho Odinga yagize 45 ku ijana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG