Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika arahakana amakuru yatanzwe n’umudepite wo muri leta ya Florida, Frederica Wilson ko yashinyaguriye umupfakazi w’umusilikali w’Amerika wiciwe muri Nijeri.
Wilson w’umudemokarate yabwiye itangazamakuru ko ubwo Perezida Trump yavuganaga kuri telefoni n’umugore wa nyakwigendera La David Johnson, yavuze ko uwo musirikali yari azi ibyo yagiyemo.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, bwana Trump yahakanye ko atigeze akoresha iyo mvugo ashinja depite Wilson kumuhimbira ibyo atigeze avuga.
Kuri televiziyo mpuzamahanga ya CNN, depite Wilson yavuze ko Perezida Trump abeshya amushinja kutamenya gukoresha imvugo zihumuriza abari mu kaga n’ababuze ababo.
Wilson yemeza ko yakurikiranye ikiganiro Perezida Trump yagiranye n’umupfakazi Myeshia Johnson kuri telefoni ubwo yari kumwe n’uwo mupfakazi berekeza ku kibuga mpuzamahanga cya Miami kwakira umurambo wa nyakwigendera.
Johnson n’umwe mu basirikali bane b’Amerika baguye mu gitero mu gihugu cya Nijeri mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi.
Wilson yavuze ko akwiye gukura amasomo yo kwihanganisha ababuze ababo ku bandi bakuru b’igihugu bamubanjirije barimo Perezida Barack Obama.
Facebook Forum