Uko wahagera

Raqqa, Umurwa mukuru wa ISIS wabohojwe


Umutwe wa Leta ya Kislamu, ISIS mu magambo ahinnye, watsinzwe mu mujyi wa Raqqa, muri Siriya. Biratangazwa n’umutwe witwa Forces démocratiques syriennes, ugizwe n’imitwe y’aba-Kurdes n’indi y’Abarabu, kandi ushyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. ISIS yari yaragize Raqqa nk’umurwa mukuru wayo.

FDS bavuga ko barangije kwigarurira ahantu ha nyuma hari hakiri mu maboko ya ISIS, cyane sitade n’ibitaro ISIS yakoreshaga nk’ibiro bikuru by’ingabo zayo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Observatoire Syrien pour les droits de l’homme ufite icyicaro mu Bwongereza nawo watangaje ko Raqqa “yabohojwe.”

Naho umuvugizi w’ingabo mpuzamahanga zirwanya ISIS, Colonel Ryan Dillon wo mu gisilikali cy’Amerika, yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko Raqqa yarangije “kubohorwa mu rwego rwa 90 kw'ijana.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG