Uko wahagera

Rwanda: Abafite Ubumuga Bwo Kutumva no Kutavuga Baritabariza


Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Rwanda baracyagowe bikomeye no kubona serivisi z'ibanze. Baravuga ko bibagora kumvikana na muganga nk'iyo bagiye kwivuza cyangwa gusobanura ibibazo byabo iyo bahohotewe.

Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga iravuga ko kuri buri karere hagiye kujya umukozi uborohereza guhabwa serivisi.

Icyiciro cy'abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni kimwe mu bigowe cyane no kubana n'abandi bantu mu buryo bw'ubwumvane mu ihanahanamakuru.

Abo mu Rwanda bavuga ko kubona serivisi hafi ya zose ari ihurizo kuri bo kuko aho bajya kuzishakira usanga nta babasha kumva ururimi rw'amarenga bakoresha, nubwo na rwo ruzwi na bake cyane ugereranyije n'abantu bafite ubu bumuga.

Amashuri yigisha ururimi rw'amarenga aracyari make cyane kandi n'abayagana usanga atari benshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga bwana Emmanuel Ndayisaba avuga ko abafite ubu bumuga batabasha kwiga kubera abarimu batazi ururirmi rw'amarenga.

Yagize ati 'kwivuza na byo usanga batagirirwa ibanga kuko bisaba umusobanuzi kuri muganga. Iyo bahohotewe cyangwa hari indi mpamvu ituma bagera nko kuri polisi biba ikibazo kugira ngo abashe kumvikana na bo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG