Uko wahagera

Kameruni Ihanganye n'Ikibazo Kitoroshye cy'Abitandukanya


Imyigaragambyo yahitanye abantu uku kwezi mu ntara zivugwamo icyongereza za Kameruni, yatumye hongera gusabwa ibiganiro byo guhagarika akaduruvayo kamaze hafi umwaka mu gihugu. Guverinema ikomeje gukarira urwunge rw'abashaka kwitandukanya.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, n’abasesengura, bavuga ko kuba guverinema ikomeje guhiga abo mu ntara ebyiri zivugwamo icyongereza muri Kameruni byenyegeza umwuka mubi.

Hashize imyaka hafi ibiri impirimbanyi muri izo ntara ebyiri zitangiye kwivumbagatanya zishaka kurushaho kugira ubwisanzure. Bamwe banasaba ubwigenge. Pierre Baliguel umuyobozi w’ishyaka UPC, rikuze kurusha ayandi muri Kameruni, avuga ko guverinema ikwiye kugeza ababifitemo uruhare bose ku meza y’ibiganiro.

Perezida wa Kameruni Paul Biya, ntiyanga ibiganiro, ariko yavuze ko atazigera aganira ibyerekeye gushyiraho leta. Biya avuga ko, Kameruni ari igihugu kimwe kidashobora gusibwamo ibice.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG