Uko wahagera

Ubwigenge bw'Intara ya Catalonye Buri mu Cyeragati


Mu gihugu cya Esipanye, Ministiri w’Intebe Mariano Rajoy yaba afite umugambi wo kwambura intara ya Catalonye ubwigenge bucagase yari ifite.

Ibi ni nyuma yuko kuri uyu wa kabili ushize perezida wa Catalonye Carles Puigdemont atangaje ko ibyavuye muri referendumu byabahaye uburenganzira bwo kwitandukanya na Esipanye. Ariko avuga ko babaye bahagaritse gutangaza ubwigenge kugirango habanze hakorwe ibiganiro na guverinoma ya Madrid.

Ibyavuye mu matora ku bwigenge bwa Catalonye byerekana ko 90 ku ijana ry’abatoye bashyigikiye ko bagomba kubona ubwigenge.

Ministiri w’Intebe Rajoy yasabye perezida wa Catalonye ibisobanuro niba koko yaratangaje ubwigenge kuko bikenewe kugirango Esipanye imenya icyo gukora.

Mu byo Esipanye iteganya gukora harimo gufunga inteko ishingamategeko ya Catalonye, icyemezo abantu benshi basanga gishobora gukurura urugomo, imvururu n’ubushyamirane muri Esipanye.

Rajoy yavuze ko leta yiteguye gushyira mu bikorwa ingingo y’155 y’itegeko nshinga rya Esipanye ryambura ubwigenge akarere ka Catalonye igihe bigaragaye ko katubahiriza ibisabwa n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Abashyigikiye ukwigenga kwa Catalonye banenze bikomeye Perezida Carles Puigdemont kuba atarahise atangaza umwanzuro wo kwigenga kw’iyo ntara kandi abaturage baramaze kugaragaza aho bahagaze kuri icyo kibazo muri referendumu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG