Uko wahagera

Impunzi z'Abarundi I Lusenda Zongeye Guhabwa Ibiribwa


Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zari zimaze igihe zitotombera kutabona ibiribwa, kuri uyu wa gatandatu ushize zagejejweho biribwa ni ishamyi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR.

Ibyo biribwa byiganjemo ifu, amashaza n’amavuta byahawe impunzi z’Abarundi zigera ku 1,372 zari zitarahabwa ibiribwa kubera intambara yari mu karere ka Fizi.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika muri ako karere avuga ko byari ibyishimo byinshi kuri izi mpunzi z’Abarundi zari zimaze igihe cy’ibyumweru bitatu zishonje ubwo zabonaga amakamyo abiri yari yikoreye ibiribwa yinjira munkambi yo mu Lusenda.

Umuyobozi w’inkambi yo mu Lusenda Emmanuel Ntirampeba agaragaza ko ikibazo cyo kubura ibiribwa kuri iyi miryango y’impunzi z’Abarundi akuriye cyatewe n’intambara yari yavutse mu karere ka Fizi tariki ya 24 y’ukwezi kwa cyenda aho iyo ntambara yafunze amayira bityo bituma abakozi bashinzwe gutanga ibiribwa babura inzira yo kugera mu Lusenda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG