Uko wahagera

ICAN Ibonye Igihembo Nobel cy’Amahoro


Sascha Hach na Xanthe Hall bo mu muryango ICAN. mu biro byabo mu mujyi wa Berlin mu Budage
Sascha Hach na Xanthe Hall bo mu muryango ICAN. mu biro byabo mu mujyi wa Berlin mu Budage

Umuryango mpuzamahanga uharanira gukuraho burundu intwaro za kirimbuzi ku isi, "International Campaign to Abolish Nuclear Weapons", ICAN mu magambo ahinnye, uyu mwaka ni wo uzahabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.

Umuyobozi wa Komite Nobel, Berit Reiss-Andersen, yabitangaje uyu munsi. Yasobanuye, ati: “Isi igeze ku rwego intwaro kirimbuzi zishobora gukoreshwa kurusha imyaka myinshi ishize. ICAN yahawe igihembo kubera ukuntu imaze gukangurira isi ku mahano ayugarije intwaro kirimbuzi ziramutse zikoreshejwe, no guharanira ko zisenywa.”

Ni mu gihe perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika amaze iminsi yamagana cyane Irani na Koreya ya ruguru kubera gahunda zabo z’intwaro kirimbuzi. Donald Trump yavuze ndetse ko ashobora kuvana USA mu masezerano y’ibihugu by’ibihangange na Irani. Mu minsi ishize kandi, Trump yavugiye mu Nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko ashobora gusenya Koreya ya ruguguru yose.

ICAN yabonye igihembo Nobel cy’amahoro ni umuryango utabogamiye kuri leta. Wavukiye muri Australia mu 2007. Umaze kugira amashami mu bihugu birenga ijana. Uharanira ko amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo gusenya intwaro za kirimbuzi yubahirizwa.

Aya masezerano yagezweho ICAN ibigizemo uruhare runini. Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yayemeje ku italiki ya 7 y’ukwa kalindwi muri uyu mwaka. Ariko ibihugu bitanu by’ibihangange bihoraho mu Nteko ya ONU ishinzwe umutekano ku isi, ari nabyo bitunze intwaro kirimbuzi nyinshi, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Uburusiya, Ubushinwa, Ubwongereza, n’Ubufaransa, n’ibindi bihugu byose biri mu muryango wa gisilikali wa NATO, ntibiyarimo.

Igihembo Nobel cy’amahoro gifite agaciro k’amadolari y’Amerika ibihumbi 970. Kizashyikirizwa nyiracyo ku italiki ya 10 y’ukwezi kwa 12 i Oslo, umurwa mukuru wa Norvege.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG