Uko wahagera

Amerika na Koreya ya Ruguru Baba Baraganira


Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya ya ruguru batangiye ibiganiro nta wundi muntu banyuzeho. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Rex Tillerson, yabitangarije abanyamakuru i Beijing amaze kubonana na mugenzi we w’Ubushinwa, Wang Yi, na Perezida Xi Jinping.

Tillerson, ati: “Twafunguye inzira nk’ebyiri cyangwa eshatu tuvuganiramo na Pyongyang. Ntabwo dukorera mu bwiru.” Ivyo yabivuze mu gihe perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru, Kim Jon Un, bamaze iminsi baterana amagambo, bavuga ko “intambara ishobora kuba hagati y’ibihugu byombi.”

Nk’uko ababisesengura babyemeza, iyi ntambara ibaye yahitana abantu benshi cyane kurusha izindi ntambara zabaye ku isi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika irimo irashaka ubufatanye bw’Ubushinwa mu kibazo cy’intwaro kirimbuzi za Koreya ya ruguru. Ubushinwa ni inshuti magara ya mbere ya Koreya ya Ruguru. Ni nacyo gihugu cya mbere ku isi gihahirana n’Amerika kurusha ibindi.

Perezida w’Amerika, Donald Trump, azasura Ubushinwa, bwa mbere ari umukuru w’igihugu, mu kwezi kwa 11 gutaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG