Uko wahagera

Uruzinduko rwa mbere rwa Perezida Donald Trump muri Aziya


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, azagenderera umugabane w’Aziya kuva ku italiki ya 3 kugera kuri 14 mu kwezi kwa 11 gutaha. Mu bihugu azasura harimo n’Ubushinwa.

Nk’uko ibiro bye White House byabitangaje uyu munsi, Perezida Trump azaba agenzwa no gushaka amaboko ku kibazo cy’ibitwaro bya kirimbuzi bya Koreya ya ruguru. Ikindi ni ubuhahirane.

Ubushinwa azaba asuye bwa mbere ari umukuru w’igihugu ni yo nshuti magara ya mbere ya Koreya ya Ruguru. ni nacyo gihugu cya mbere ku isi gihahirana na Leta zunze ubumwe z’Amerika kurusha ibindi.

Urugendo rwa Perezida Trump mu Bushinwa ruzategurwa na minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson, uzagera i Beijing mu cyumweru gitaha. Ni ubwa kabili Tillerson we azaba agendereye Ubushinwa.

Ubuhahirane buzaba na none buri muri gahunda z’inama Perezida Trump azagirana na bagenzi be bayobora ibihugu bigize imiryango ya ASEAN na APEC, inama zizabera i Manille muri Philippines.

Ibindi bihugu perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika azasura ni Koreya y’Epfo, n’Ubuyapani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG