Uko wahagera

ONU Irashinja Uburusiya Kurenga Ku Mategeko Mpuzamahanga Muri Crimea


Raporo y’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa irashinja Uburusiya buyobowe na Vladmir Putin kuvogera intara ya Crimea
Raporo y’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa irashinja Uburusiya buyobowe na Vladmir Putin kuvogera intara ya Crimea

Raporo y’umuryango w’abibumbye yasohotse uyu munsi ivuga kw’ihohoterwa rikabije n’itsikamirwa ry’uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Crimea.

Mu mwaka w’2014 ni bwo Uburusiya bwometse intara ya Crimea ku butaka bwabwo, buyambuye igihugu cya Ukraine. Kuva icyo gihe aka gace kagiye karangwamo umutekano mucye n’ihohoterwa rikorerwa abagatuye.

Raporo y’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu ivuga ko Uburusiya, nk’igihugu cyavogeye iyo ntara, bwarenze ku mategeko mpuzamahanga menshi y’ubutabazi n’ay’uburenganzira bwa muntu.

Fiona Frazer, uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu muri Ukraine, avuga ko iyi raporo yakozwe ku byabaye hagati y’umwaka w’2014 n’2017. Asobanura ko hagiye habaho gufatwa, gufungwa, guhohoterwa ndetse no kuburirwa irengero kwa bamwe mu batuye iyi ntara ya Crimea, kandi ababikoze ntibakurikiranwe ngo bahanwe.

Abaturage ba Crimea benshi banze kuba ingaruzwamuheto z’Uburusiya, bahitamo guhungira muri Ukraine rwagati. Raporo ivuga ko abagera mu bihumbi bakomeje kuba muri Crimea, badafite ubwenegihugu bw’Uburusiya bahura n’ingorane z’urudaca.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG