Uko wahagera

Abarundi 37 Biciwe Muri Kongo Bashinguwe


Imihango yo gushyingura Abarundi biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
Imihango yo gushyingura Abarundi biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Abarundi 37 bishwe barashwe mu nkambi y’impunzi iri i Kamanyola, muri Territoire ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira demokasi ya Kongo bashinguwe.

Mu muhango wo gushyingura izo mpunzi, abarokotse ubu bwicanyi basabye leta kubacungira umutekano.

Abagize imiryango y'izi mpunzi z'Abarundi bagarutse ku kababaro batewe no kubura abavandimwe babo bishwe barashwe n'ingabo zishinzwe.

Kamanyola
please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:01:17 0:00

Glodien Mbazumutima userukira impunzi z’Abarundi ziri mu Kamanyula, zahunze aho zari zituye, kuri ubu zikaba zicumbitse mw’ibirabara riri imbere y’urupangu rwa MONUSCO ruri mu Kamanyula yasabye leta ya Kongo ko yarushaho kubacungira umutekano ndetse no gutanga ubufasha bw’ibanze kuri izi mpunzi zimaze iminsi itatu zirara hanze zidafite nico ziharira, mugihe zigitegereje ko hari ahandi ishirahamwe ryita ku mpunzi HCR ryabimurira hari umutekano wizewe.

Umuyobozi wa Territoire y’i Walungu ari nawe wari uhagarariye Leta muri uyu muhango Dominique Bofonde yavuze ko bagiye gukora iperereza kuri ubu bwicanyi kandi ko abakoze ubu bwicanyi bazajyanwa mu nkiko za gisirikare

Bofonde akaba yasabye impunzi z’Abarundi gukomeza umubano mwiza n’abaturage babakongomani,

Kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi HCR nta bufasha ryari ryatanga bw’ibiribwa kuri izimpunzi z’Abarundi zirenga 3,000.

please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:04:12 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG