Uko wahagera

Bombe Yahitanye Abarenga 50 muri Iraki


Igitero cyakoreshejwemo imbunda na bombe yatezwe mu modoka cyahitanye abantu 50 mu majyepfo ya Iraki.

Abantu barenga 80 nabo bakomerekeye mu bitero hafi ya Nasiriya umurwa mukuru w’intara ya Dhiqar.

Abarwanyi barekuriye amasasu muri resitora. Nyuma y’aho gato umwiyahuzi yagabye igitero akoresheje imodoka yarimo igisasu yikoreye cyaturikiye hafi y’abariyeri y’abasilikare abashinzwe umutekano.

Nta mutwe w’abarwanyi wari wavuga ko ariwo wagabye icyo gitero, binyuze mu mutwe wa Leta ya Kiyisilamu wakunze kwigamba ibitero byahitanye abantu benshi mu bayisilamu b’abashiyite muri Iraki.

Abashiyite nibo biganje mu ntara ya Dhiqar iri mu bilometero 320 mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Baghdad.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG