Uko wahagera

Kagame Yategetse Ubutabera Guhagurukira Abaryi ba Ruswa


Perezida Paul Kagame atangiza umwaka w'Ubucamanza
Perezida Paul Kagame atangiza umwaka w'Ubucamanza

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yasabye urwego rw’ubutabera gukaza umurego mu rugamba rwo guhashya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Perezida Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa mbere mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza.

Yavuze ko igihe kigeze ngo abamunga ubukungu bw’igihugu, n’abanyereza ibya rubanda bakurikiranwe by’intangarugero.

Ni kenshi umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta buri mwaka asohora icyegeranyo kigaragaza za miliyari zitabarika, leta ihombera mu micungire mibi y’imishinga ya yayo, ariko bikarangira mu nkiko hakurikiranwe abanyereje amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, abo mu nzego zibanze batwaye Girinka y’umuturage, n’ibindi bifite agaciro kari hasi.

Perezida Kagame yavuze ko mu gukurikirana abamunga ubukungu bw’igihugu, hakwiye gutangirirwa ku bitwa ibifi binini.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko umwaka ushize bwakiriye dosiye zirenga 1,030 z’abanyereje umutungo w’igihugu, butsinda ku kigero cya 84 ku ijana.

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Jean Bosco Mutangana yemeza ko ubushinjacyaha ayoboye, bwitaye neza mu guhangana n’abanyereza inkunga ziba zagenewe kuzamura imibereho y’abaturage, harimo gahunda ya Girinka, amafumbire ahabwa abaturage, n’ubwisungane mu kwivuza.

Mutangana yemeza ko amafaranga yanyerejwe muri uru rwego, menshi amaze kugaruzwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG