Uko wahagera

Umuyaga Irma Wangije Byinshi Muri Leta ya Florida


Irma Yaciye ibintu muri Leta ya Florida
Irma Yaciye ibintu muri Leta ya Florida

Kuri uyu wa mbere, ikigo cya Leta zunze ubumwe z'Amerika kita ku biza cyemeje ko inkubi y’umuyaga yiswe “Irma” yibasiye uduce twose tw’amajyaruguru ya leta ya Florida, ushobora no gukomeza mu bice by'amajyepfo ya leta ya ndetse bikanagera no muri leta ya Carolina y’epfo ahagana mu ijoro.

Uyu muyaga, uri ku muvuduko wa kilometero 155 ku isaha, wageze muri leta zunze ubumwe z’Amerika uvuye mu bice by’Amerika yo hagati, aho washegeshe bikomeye ibirwa bya Caraibes.

Mu ijoro ryakeye, abarenga miliyoni eshanu mu batuye leta ya Florida bari mu icuraburindi ryatewe n’uyu muyaga wangije ibyuma by’amashanyarazi n’itumanaho.

Perezida Donald Trump, yatangaje ko hagiye gukusanywa imfashanyo ku bazahajwe n’iki kiza. Ministeri y’ingabo nayo yohereje amato, indege n’abasirikari benshi bo mu mazi mu butabazi, mu duce twose tw’Amerika twibasiwe n’iki kiza harimo n’ikirwa cya Puerto Rico.

Amerika ivuga ko bizafata amezi agera kuri atandatu kugirango iki kirwa cyongere gusanwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG