Uko wahagera

Liberiya: Perezida Ellen Johnson Sirleaf acyuye igihe 


Muri Liberiya, ibikorwa byo kwiyamamaza birarimbanije. Bazatora umukuru w’igihugu ku italiki ya 10 y’ukwezi gutaha kwa cumi. Abaturage miliyoni ebyiri ni bo biyandikishije kugirango bazatore.

Manda ebyiri Perezida Ellen Johnson Sirleaf yemerewe n’itegekonshinga zizaba zirangiye, ave ku butegetsi amaranye imyaka 12. Manda y’umukuru w’igihugu imwe imara imyaka itandatu muri Liberia.

Abakandida 20 bahagarariye amashyaka 26 barahatanira gusimbura Johnson Sirleaf. Barimo visi-perezida we Joseph Boakai, umwe mu bahabwa amahirwe cyane. Undi uhabwa amahirwe ni Senateri George Weah, wigeze kuba icyamamare ku isi mu mupira w’amaguru.

Monrovia, Liberia
Monrovia, Liberia

Mu matora ya mbere yabaye nyuma y’intambara mu 2005, nabwo George Weah yariyamamaje, atsindwa mu kiciro cya nyuma na Johnson Sirleaf, umugore wa mbere wabaye perezida w’igihugu muri Afrika.

Muri aba bakandida 20, harimo umugore umwe. Abandi bagore batandatu ni ba kandida ku mwanya wa visi-perezida. Abanya-Liberiya 64% ni abakene badashobora kubona amadolari abili ku munsi, ikigero cy’abakene cya Banki y’isi yose. Liberiya yayogojwe kandi n’intambara ebyiri.

Iya mbere yabaye kuva mu 1989 kugera mu 1997. Iya kabiri yabaye kuva mu 1999 kugera mu 2003. Zombi zahitanye abaturage bagera ku bihumbi 450, kandi zisiga igihugu mu bukene bukomeye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG