Uko wahagera

Rwanda: Abantu 7 Barimo Umuyobozi wa FDU Inkingi Mu Maboko ya Polisi


Abayoboke b'ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire bari mu maboko ya polisi mu Rwanda
Abayoboke b'ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire bari mu maboko ya polisi mu Rwanda

Igipolisi cy'u Rwanda cyataye muri yombi abantu barindwi barimo Boniface Twagirimana visi prezida wa mbere w'ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Umuvugizi w'igipolisi ACP Theos Badege avuga ko abo bantu bakekwaho ibikorwa byo gushora urubyiruko mu mutwe witwaje intwaro atavuze igihugu uherereyemo

Ku isaha ya saa sita ni bwo amakuru yageze ku Ijwi ry’Amerika ko igipolisi cy’u Rwanda cyinjiye mu rugo rwabagamo abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritemewe gukorera mu Rwanda I Remera mu mujyi wa Kigali gisaka muri buri cyumba kirangije cyambika amapingu abo cyahasanze barimo Twagirimana.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Theos Badege yemeje ko hari abantu bane polisi yataye muri yombi kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Kigali bakekwaho uruhare mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwinjira mu mutwe witwara gisirikare mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda atavuze mu gihe abandi batatu batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’igipolisi yavuze ko abafashwe bose bamenyeshejwe ibyo baregwa mu iperereza ry’ibanze. Yemeje ko kugeza ubu bose bari mu maboko y’igipolisi mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’igipolisi ntiyabwiye Ijwi ry’Amerika umubare w’urubyiruko abakekwaho baba bari bamaze kubinjiza mu mutwe witwara gisirikare kubera bikiri mu iperereza ry’ibanze.

Twagirimana uri mu batawe muri yombi akunze kumvikana atarya umunwa mu kunenga ubutegetsi buriho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:53 0:00

Mu myaka yashize hakunze kumvikana ibirego by’abashora cyangwa bakangurira abandi kwinjira mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR Ubarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo no mu ishyaka RNC ryiganjemo abahoze bari muri FPR ubu batagicana uwaka.

Ibirego bakunze kwamaganira kure bavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki kuko bemeza ko batarya umunwa mu kunenga ibitagenda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG