Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse kuri uyu munsi iratabariza abaturage ba Yemen, bugarijwe n’ibyorezo n’ubukene budasanzwe bwatewe n’intambara imaze myaka ibiri.
Iyi raporo igaragaza ko abasivili 11.700 bahitanywe cyangwa bagakomerekera mu mirwano, kuva ubwo igihugu cya Arabiya Saudite cyatangiraga ibikorwa byo guhashya umutwe wa Houthi mu mwaka w’2015.
Iyi raporo igaragaza kandi ko icyorezo cya korera, no kubura ibifungurwa bishyira Yemen ku mwanya wa mbere w’ibihugu bifite abaturage benshi bakeneye ubufasha.
Bwana Mohammad Ali Ainsour, umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku burenganzira bwa muntu, ushinzwe igice cy’uburasirazuba bwo hagati na Afrika, atangaza ko abaturage miliyoni zisaga 19 bakeneye ubufasha bw’ibanze. Miliyoni 10 muri bo bakaba bakeneye ubufasha mu buvuzi ku buryo bukomeye.
Facebook Forum