Uko wahagera

Odinga Ntazasangira Ubutegetsi Naramuka Atsinze Amatora


Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya
Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya

Nyuma yuko urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwemeje ko amatora y’umukuru w’igihugu agomba gusubirwamo, Raila Odinga uhanganye na Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko kuri iyi nshuro naramuka atsinze amatora, atazasaranganya ubutegetsi n’abo yise "abajura."

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Odinga yasabye perezida Kenyatta na Visi Perezida Wiliam Ruto kurekura ubutegetsi.

Yakomeje avuga ko Kenya atari akarima kabo, yagize ati "ntimuzategeka Abanyakenya gukora ibyo mushaka, tuzatora uko bikwiye kandi bijyendanye n’amategeko."

Ibi ariko, ntaho bitaniye nibyari byatangajwe n’ihuriro Jubilee rya Kenyatta.

Aba nabo bavuze ko batazasaranganya ubuyobozi n’ihuriro NASA rwa Odinga.

Gusa ku rundi ruhande, urukiko rw’ikirenga rwa Kenya narwo rwanenze cyane ijambo rya Kenyatta wagaragaje ko we na Jubilee batishimiye icyemezo cy’uru rukiko cyo gusubiramo amatora kandi bari batsinze.

Urukiko rwemeje ko amatora aheruka atanyuze mu mucyo, ruhita rutegeka ko agomba gusubirwamo. Itegeko Nshinga rya Kenya rivuga ko amatora ataha agomba kuba bitarenze iminsi mirongo itandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG