Uko wahagera

Amashashi muri Kenya Yabujijwe


Umuguzi atekerewe impuzu aguze mw'isaho itari ishashi i Nairobi
Umuguzi atekerewe impuzu aguze mw'isaho itari ishashi i Nairobi

Igihugu cya Kenya, nacyo cyashizeho itegeko ribuza rikana hagarika ikoreshwa ry’amashashi yangiza ibidukikije muri iki gihugu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije gifatanije n’izindi nzego za leta, cyatangije ubukangurambaga mu murwa mukuru Nairobi basobanurira abaturage ububi bw’aya mashashi.

Kugeza ubu hashizweho ibihano kuzayafatanwa birimo gufungwa n’ihazabu ishobora kugera ku bihumbi mirongo ine by’amadorali y’Amerika.

Iki cyemezo nticyakiwe neza n’inganda zisanzwe zikora amashashi, bemeza ko bizabuza imirimo abarenga ibihumbi 60 mu bigo birenga 170 mu gihugu hose.

Kenya ifashe iki cyemezo ikurikira u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Malawi nubwo bimwe muri ibi bihugu byo bitabishizemo imbaraga nyinshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG