Uko wahagera

Igitero cy'Indege Cyahitanye 100 mu Mujyi wa Raqqa


Airstrikes hit IS targets in Raqqa daily and families fleeing say civilian casualty numbers from the strikes are soaring, Aug. 21, 2017. (H.Murdock/VOA)

Abantu basaga 100 ni bo bamaze kubarurwa nk’abaguye mu gitero cy’indege, cyagabwe n’ingabo z’Amerika, ku mutwe wa Leta ya Kisilamu mu gace ka Raqqa muri Siriya. Iyi mirwano imaze amasaha 48 gusa.

Nk'uko bitangazwa n’indorerezi y’umuryango wita ku burenganzira bwa muntu, abantu 42 barimo abana 19 bishwe ku munsi wa mbere w’iyi mirwano. Aba baguye mu gitero cyagabwe ku mazu asanzwe acumbikira imiryango.

Kugeza ubu uyu ni wo mubare munini w’abasivili baguye muri iyi mirwano kuva mu kwezi kwa gatandatu. Kuva muri uku kwezi, izi ngabo ziyobowe n’abanyamerika zatangiye ubukangurambaga no gusobanurira abatuye mu mujyi wa Raqqa kwitandukanya n’uyu mutwe w’iterabwoba

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG