Uko wahagera

USA: Ubwirakabiri Bwuzuye


Uyu munsi abatuye ibice by’isi, by’umwihariko Leta z’unze Ubumwe z’Amerika, babonye ubwirakabiri bwuzuye bw’izuba.

Ubu bwirakabiri bwabaye kuva saa ine, buraza kugeza saa cyenda ku masaha ya hano I Washington. Ni ukuvuga kuva saa kumi kugeza saa tatu z’ijoro mu Rwanda no mu Burundi. Aho bwagaragaye bwamaraga igihe cy’iminota ibiri.

Ubwirakabiri bwuzuye bw’izuba hano muri Amerika, bubayeho bwa mbere kuva mu myaka 99 ishize. Ibindi bice by’isi byo byaherukaga kububona mu mwaka 1979.

Ubu bwirakabiri bubaho igihe ukwezi kuba kuzenguruka kukagera hagati y’Isi n’izuba, maze kugahita gukingiriza urumuri rw’izuba. Ibi bituma ibice by’isi bimwe na bimwe bijya mu gicucucucu cy’uku kwezi, maze hakabaho ukwira ku manywa y’ihangu.

Ubu bwirakabiri bwahereye mu mujyi wa Lincoln Beach wo muri leta ya Oregon hano muri Amerika saa yine n’iminota16 buragaragara bwa nyuma ku isaha ya 2:48 mu mujyi wa Charleston wo muri leta ya Karolina y’epfo.Hano I Washigton, buraza kugaragara saa 8:42.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe ibyogajuru n’imiterere y’ikirere (NASA) cyatangaje ko ubu bwirakabiri bwari bwitezwe n’abantu barenga miliyoni 200 ku isi. Abantu barenga 100 000 ni bo bari bateraniye mu mujyi wa Madras muri leta ya Oregon kugira ngo babe aba mbere mu kubona ubu bwirakabiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG