Abaturage ba Angola, bavuga ko bishimiye cyane amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuri uyu wa gatatu. Aba baturage bavuga ko aya matora adasanzwe, kuko kuva mu myaka 38 ishize, ari ubwa mbere hagiye kubaho amatora Perezida Jose Eduardo dos Santos atarimo.
Perezida Jose Eduardo dos Santos uyobora Angola kuva mu mwaka w’ 1979, aherutse gutangaza ko atazitabira amatora kuri iyi nshuro. Ibi byashimishije abaturage benshi b’iki gihugu dore ko umubare munini, muri miliyoni 29 zituye Angola, bavuga ko ari ubwa mbere bazaba batoye bya nyabyo.
Abenshi mu baganiye n’ijwi ry’Amerika, bavuga ko ubusanzwe amatora yabo atabaga mu mucyo kuko buri gihe babaga bazi uzatsinda. Monteiro w’imyaka 60 yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ari ubwa mbere agiye gutora mu myaka 38 ishize. Avuga ko ubusanzwe nta mpamvu n’imwe yari gutuma atora. Uyu muturage avuga ko we aha amahirwe ishyaka rya CASA-CE, ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Iri shyaka risanzwe rifite imyanya 8 mu nteko ishingamategeko kuva mu mwaka w’2012.
Jose Eduardo dos Santos w’imyaka 74, wavuzweho cyane kwigwizaho imitungo no kwiba amatora. Yagiye aba umukandida umwe rukumbi w’ishyaka riharanira ubwisanzure bw’Abanyangola (MPLA) kuva mu mwaka w’1979. Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize ni bwo yatangaje ku mugaragaro ko atazagaragara mu matora ateganijwe tariki ya 23 z’uku kwezi.
Facebook Forum