Uko wahagera

Frederic Ndabaramiye Yashinze Ikigo Gifasha Abafite Ubumuga.


Frederic Ndabaramiye
Frederic Ndabaramiye

Frederic Ndabaramiye, ni Umunyarwanda ufite ubumuga yasigiwe n'abacengezi mu mwaka w’1998. Uwo musore w’imyaka 34 y’amavuko, amaze imyaka 19 aciwe amaboko n'abacengezi ariko avuga ko ibyo bitamubuza kugera ku byo n'abadafite ubumuga ubwo ari bwo bwose bakora cyangwa akanabarusha.

Frederic Ndabaramiye
Frederic Ndabaramiye

N’ubwo nta biganza afite, abasha gutwara ibinyabiziga nk'imodoka, moto n'igare. Yashinze ikigo cyitwa Ubumwe Community Center, ubu gifite abanyeshuri basaga 1,000 barimo 408 bafite ubumuga butandukanye.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Claude Ganza Munyamagana yasanze Ndabaramiye aho akorera mu mugi wa Gisenyi amubwira byinshi ku buzima bwe n’uko adutegurira iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:04 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG