Uko wahagera

Abarwanyi ba al-Shabab Bishwe n'Inteko za Reta muri Somaliya


Somaliya kw'ikarata
Somaliya kw'ikarata

Guverinema ya Somaliya ivuga ko ingabo zayo zishe abarwanyi ba al-Shabab mu gitero zafatanyije n’ibikekwa ko ari indege z’Amerika.

Guverinema ivuga ko Perezida Abdullah Mohamed Farmajo, yatanze uruhushya rwo gufatanya n’amahanga muri icyo gitero ku barwanyi mu karere ka Jilib, gaherereye mu majyepfo ya Somaliya.

“Ingabo zacu zishe abarwanyi barindwi, barimo umuyobozi mukuru wa al-Shabab ubarwaho bombe nyinshi zatewe i Mogadishu”. Ibyo byavuzwe mu itangazo rya minisitiri rw’itangazamakuru ryasohotse kuri uyu wa kane.

Iryo tangazo ntirivuga amazina y’uwo muyobozi wiciwe muri icyo gikorwa cya gisilikare. Igisilikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntacyo cyari cyavuga ku makuru yatangajwe kuri icyo gitero.

Ababonye ibyabereye i Jilib babwiye serivisi y’Igisomali y’Ijwi ry’Amerika, ko igitero cy’indege cyabaye mu ijoro. Bavuga ko bumvise urusaku rw’amabombe.

Ibitero by’indege z’Amerika muri Somaliya byahitanye abayobozi benshi ba al-Shabab mu myaka icumi ishize. Abo barimo uwahoze ayobora uwo mutwe, Ahmed Abdi Godane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG