Uko wahagera

Impunzi za Sudani muri Uganda Zimaze Kurenga Miliyoni


ONU ivuga ko umubare w’abanyasudani y’Epfo bahungiye muri Uganda kubera intambara yogogoje Sudani y’Epfo umaze kurenga miliyoni.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, kuri uyu wa kane ryavuze ko ku kigereranyo, Abanyasudani y’Epfo 1,800 bagera muri Uganda buri munsi kuva mu mwaka ushize. Abandi babarirwa muri miliyoni bahungiye muri Sudani, Etiyopiya, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Repubulika ya Centrafurika.

Abaherutse kugera mu nkambi z’impunzi batanze amakuru yicyo bise “urugomo rurangwa n’ubunyamaswa”. Ibyo bavuga birimo gutwikira abasivili mu mazu yabo ari bazima, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, no gushimuta abana b’abahungu kugira ngo babakoreshe mu bugizi bwa nabi.

ONU igereranya ko ikeneye miliyoni 674 z’amadolari y'Amerika uyu mwaka wonyine yo gufasha impunzi. Nyamara ivuga ko, kugeza ubu, yabonye kimwe cya gatanu gusa.

Kuba Ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM ritabona amafaranga ahagije, byatumye rigabanya ibiribwa kuri zimwe mu mpunzi. Amashuri nayo byayagizeho inguka. Mu mashuri make ahari, akenshi abana barenga 200 mu ishuri rimwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG