Uko wahagera

Barack Obama Arasaba Amahoro kw'Isi


Nyuma y’imyivumbagatanyo yo mu mujyi wa Charlottesville, muri leta ya Virginia, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Perezida Obama wahoze ayobora igihugu, yatanze ubutumwa kuri bw'amahoro ku rubuga rwa Twitter. ubu butumwa bwabaye ubwa mbere gusangirwa ku isi.

Muri ubu butumwa, Perezida Obama yashyizeho ifoto ye asa n’urimo aganira n’utwana duto tw’amoko atandukanye, maze yandikaho amagambo ya Nelson Mandela, ati: “Nta muntu uvukana umutima wo kwanga abandi, abaziza ibara ry’uruhu rwabo, aho bakomoka, cyangwa idini ryabo. Niba abantu bigishwa urwango, bashobora kwigishwa n’urukundo.”

Uyu munsi mu gitondo kare, ubu butumwa bwari bumaze gusangirwa n’abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800. Abandi bantu hafi miliyoni enye babukunze.

Kugeza ubu, Tweet yasigaga izindi zose ni iy’umuririmbyi w’Umunyamerikakazi Ariana Grande yanditse nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, nyuma y’igitaramo yari amaze kuhatanga, mu kwezi kwa gatanu gushize. Yo yakunzwe n’abantu miliyoni ebyili n’ibihumbi 700.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG