Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, uratangaza ko imyuzure yugarije igihugu cya Sierra Leone, imaze guhitana abantu 312.Gusa ngo iyi mibare nayo ishobora kwiyongera.
Patrick Massaquoi, umuvugizi wa Croix Rouge mur' ako gace yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko hakiri kare kumenya umubare nyawo wabapfuye ndetse n’ibyangijwe n’iyi myuzure kuko ubutabazi bugikomeje.
Iyi myuzure idasanzwe, yibasiye uduce twinshi tw’umurwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown, umujyi munini wubatse ku nkengero y’inyanja ya Atalantika.
Facebook Forum