Uko wahagera

Abazungu b'Intagondwa Barakoze Imyiyerekano muri Amerika


Guverinoma ya Amerika yatangije iperereza ku myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Charlottesville muri leta ya Virginia kuwa gatandatu ushize.

Iyi myigaragambyo yaguyemo abantu batatu barimo abapolisi babiri. Yatewe n’abazungu bamaganaga icyemezo cya leta cyo kuvanaho ibibumbano by’abasirikari b’abazungu bashakaga guca igihugu mo kabiri, mu ntambara y’abanyagihugu yabaye hagati y’umwaka w’1861 n’1865.

James Alex Fields, umusore w’imyaka 20, yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi kuko yashoye imodoka yari atwaye mu kivunge cy’abigaragambyaga, ahitana umugore w’imyaka 32. Gusa iperereza riracyakomeje no kucyaba cyarahanuye indege ya kajugujugu, yari hejuru y’abigaragambyaga, iyi nayo yahitanye abapolisi babiri.

Mu butumwa bwihanganisha imiryango y’abaguye muri iyi myigaragambyo, Perezida Donald Trump yavuze kw' ibi ar' ibikorwa by’ubunyamaswa n’urwango rukabije, ashimangira ko nta mwanya abantu nk’aba bafite muri Amerika.

Iyi myigaragambo, yabaye no mu yindi mijyi nka New Orleans, iterwa ahanini n’abazungu b’abahezanguni bagifite amatwara nk’ayabanazi n’indi mitwe ishyize imbere amahame yo kwikubira no kwishyira hejuru k’ubwoko bumwe. Ikibumbano cya General Robert E. Lee, wari umuyobozi w’abasirikari bashakaga guca igihugu mo kabiri, muri iyi ntambara hagati y’abanyagihugu, ni kimwe mu bigomba gukurwaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG