Uko wahagera

Igitero cy'Iterabwoba Cyahitanye 11 muri Nijeriya


Abategetsi muri Nijeriya bavuze ko abantu11 bishwe kandi ko abandi 18 bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku kiriziya iherereye mu gice cy’amajyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu.

Amakuru yatangajwe mbere n’ababyiboneye yavugaga ko icyo gitero cyagabwe n’abagabo byibura babiri bari bitwaje imbunda. Cyakora komiseri wa polise ya leta ya Anambra, Garba Umar, yavuze ko umugabo witwaje imbunda yateye kiriziya y’abagaturika yitiriwe mutagatifu Philip, mu rukerera rwo ku cyumweru.

Guverineri wa leta ya Anambra,Willie Obiano yavuze ko igitero cyaturutse ku makimbirane hagati y’abaturage bo mu karere baba hanze ya Nijeriya.

Amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya yiganjemo abakristu. Urugomo nk’urwo ntirukunze kuba kuri kiriziya. Nta mutwe w’abarwanyi wigambye ko ariwo wagambye icyo gitero. Cyakora polise yavuze ko idakeka ko ari abarwanyi ba Boko Haram bari bakiri inyuma.

Nijeriya yibasiwe n’abahungabanya umutekano. Inyeshyamba za kiyisilamu za Boko Haram zishe abantu barenga ibihumbi 20 kuva mu 2009. Ni hamwe mu bice byo kw’isi hari ibibazo bikomeye byugarije ikiremwa muntu kw’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG